Rwibasiruwonahamije :

Ruhitamumberuka Nkubito Rukaragampiri
Inkuba yo kurwanamiza ishyaka
Ishyanga baracanira nkazimya
Rwamu rw' Inshiro na Ngoma
Ngo ninze mbanze uruguma mu rugamba.

Jyewe umusore Rwibasiruwonahamije
Nzamugenda akamangamango
Nanga akaneguro ka rubanda
Nkota y' ishyanga mbangira mu ishyamba
Rudahangurwa n'abaganira.

Rwagitinywa mbanza mu ntambara
Ndi kumwe n' Inyamibwa
Induru yakomeza guhurura
Nkayitera ntikanga abarinda

Nanze guhungana ingabo nk'abanyabwoba
Ngeri ya Seminega
Nzirabwoba ya Ruganirwa.